We will experience RELIEF FROM every kind of sorrow we knew on earth "He will wipe away from them every tear from their eyes. Death will be no more; neither will there be mourning, nor crying, nor pain, any more. The first things have passed away.” Revelation 21:4

Copyright ©2008
 



Ubuzima burimo Yesu budukangurira kuba abahamya b’ukuri b’ijambo rye yadusigiye ryo guhumuriza abafite imitima itentebutse,gufasha imfubyi ndetse n,abapfakazi ndetse n’abatishoboye muri rusange.
UWITEKA AZI IMINSI Y’ABATUNGANYE, UMWANDU WABO UZAHORAHO ITEKA.NTIBAZAKORWA N’ISONI NU GIHE CY’IBYAGO, MU MINSI Y’INZARA BAZAHAZWA.ARIKO ABANYABYAHA BAZARIMBUKA, KANDI ABANZI B’UWITEKA BAZASHIRA NK’UBWIZA BW’URWURI, BAZARIMBUKA, BAZARIMBUKIRA MU MWOTSI (ZAB 37.18-20).
 
Ni byiza rero ko tugira umumaro mu itorero igihe tugihumeka kugirango 
tugarurire abantu kuri Yesu cyane tubafasha mu buryo bw’umwuka i.e tubasengera kandi tunabafasha kubaho mu buzima busanzwe bwa buri munsi.
Ibyo kuri twe ni ukwiteganiriza kuko ngo Uwiteka abibona nk’umubavu umuhumurira neza. N’ikimenyimenyi ni uko abakora batyo badashobora gukorwa n’isoni mu gihe cy’ibyago kandi no minsi y’inzara bahazwa nawe nkuko nabo bajya bahaza abandi. Abadakunda Uwiteka bo bazibagirana kandi nta mugabane bafite ku Mana. Bazarimubuka kandi barimbukire mu mwotsi !!!
 
AMATEKA Y’UMURYANGO
 
Umuryango watangiye mu mwaka wa 2003 mu kwezi k’Ukuboza ku munsi w’Umwami wacu Yesu wa 25 w’uko kwezi.
Watangijwe n’umusore n’inkumi bari bamaze kumva imbaraga zabo bakwiriye kuzikoreshereza Imana mu mirimo yo kugaragariza abantu bayo Urukundo.
Abo ni :
KAYIRANGA THEOGENE
MUKAMANA JEANNETTE
KAYITESI OLIVE
KAYIRANGWA REGINE
 
Abo baje kugenda biyongeraho abandi bantu kugeza aho baremye Chorale yitwa UMUSAMARIYA MWIZA.
Icyakora siko bose bagiye bagumamo harimo mwene data muzehe wacu wakuwe mu mubiri ariwe Rvd Rusatsi Oswald ndetse na mushiki wacu Bagirinka Renata_Imana ibahe iruhuko
ridashira,ntidushidikanya ko hari umunsi umwe tuzongera tugafatanyiriza hamwe kuririmbira Uwiteka mu gitaramo cyo mu ijuru !
umuyobozi w'umuryango

Arabahamagarira abakunda gukora umurimo w’Imana mu mpano imana yabahaye zose ko ari kaze mu Musamariya Mwiza aho muzasanga ba papa,ba mama, bakuru bacu, barumuna bacu ndetse na bashiki bacu na basaza bacu.

INTEGO Z’UMURYANGO
 
ü       Gufasha abatishoboye bari mu byiciro bitandukanye
ü       Kuba ingingo zikomeye mu itorero
ü       Gusenga no kubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo butandukanye(indirimbo,ibwirizabutumwa,imikino,amakinamico,indirimbo nyarwanda,…)
ü       Gusura abakrisito cyane cyane abadaheruka mu rusengero.
IMFATIRO Z’UMURYANGO
 
·         IMANA
·         IMPUHWE
·         URUKUNDO
·         INEZA
 
      IBYO UMURYANGO WIFUZA
      KUGERAHO
 
Ø       Kubaka inzu y’Umusamariya mwiza(GOSAF House)
Ø       Gushinga ishuri ryigisha abanyamuryango ururimi rw’icyongereza(GOSAF School of Language)
Ø       Ivugabutumwa mu matsinda mato( GOSAF Units of work)
Ø       Umwambaro uranga Umunyamuryango w’Umusamariya mwiza
 
IMINSI MIKURU MU MURYANGO
 
v      Umunsi wo kwakira ubutsinzi( SINAI PRAYER)
v      Umunsi wo gusengera abarwayi(BETHESDA DAY)
v      Umunsi wo KWIYIRIZA UBUSA(FASTING DAY)
v      Umunsi w’amashimwe(THANKSGIVING DAY)
v      UMUNSI WO GUSANGIRA(GETHSEMANE TEA)
Dufite urufatiro rukomeye kuri Bibiliya kandi twemera tudashidikanya ko icyo Imana idushakaho ariko tugira umumaro mu gihe gikwiye!
 
Kuba mu muryango w’Umusamariya mwiza ni nko kwakira visa yo gutura mu gihugu cyo mu ijuru.
 
Wari uziko se uyu muryango utabangamira andi mashyirahamwe cyangwa Imiryango wari urimo?
 
Ahubwo urayikomeza kandi ukagufasha kuyibamo neza mu mwuka ndetse no mubiri!
 
Ngaho rero nawe itaba karame uyu munsi wakiranywe urugwiro rwinshi mu muryango!!!



MINISTERING FOR GOSAF

MUTUNDA October 17, 2008

 

Dore ukuntu Imana ikwifuza

 

Imana yo ijya kukurema yari ifite ukuntu yashakaga ko wamera nyamara habaho ubwo twembwe twirengagije iyo ntego nyamukuru y’Umuremyi wacu.

Imana ntabwo ishobora kurema ikintu kitafite agaciro(zab 139.14-16)

 

Aho natangiriye kwakira ijambo ry’Umusamariya mwiza nashatse kubaho ubuzima burenzeho ubwo nabagaho ngerageza kurenga kamere yanjye nshaka gukora ibyo Umusamariya mwiza yakoreye uwari yaguye mu gico cy’abambuzi.

 

Hari ibintu bitatu Uwiteka yampaye ibyo bigatuma ndushaho kumva nyikunze:

Ä    Yarandemye

Ä    Impa ababyeyi beza ngo bandere kandi banfashe kunkuza mu buzima bw’ibyo mu isi ndetse nibyo mu mwuka

Ä    Yampaye amashuri. Nari mfite umugambi wo kwiga amashuri nkiga kuvuga igifaransa n’icyongereza kuko nakundaga izo ndimi. Nshimye Imana ko yabimpaye nkaba numva izo ndimi kandi ngerageza kuzivuga.Imyaka 5 maze niga Uwiteka yabanye nanjye!Ndamushimye

Hari ibintu Imana yashyize ku mutima wanjye nuko nshaka ko bisohorezwa mu muryango w’Umusamariya mwiza (GOSAF).Imana yarambwiye ngo:

C    Imana

C    Impuhwe

C    Urukundo

C    Ineza

Reka tuganire kuri ayo magambo uko ari ane tugendeye ku ijambo ry’Imana

 

1.Imana ni nziza kuko iyo uyikiranukiye nayo idashobora kukutererana. Ndibuka neza Daniel ubwo yari amaze kugirirwa ishyari n’abantu babanaga nawe babuze icyo bamuvugaho maze bashaka kumutegera ku Mana ye yo mu ijuru. Baduhira umwami mu matwi bamwumvisha ko Daniel agomba kujugunywa mu rwobo rw’intare. Umwami yakundaga Daniel cyane kandi yari yaramugize umutoni mu rugo rw’umwami,Abandi bagira ishyari. Ariko Imana ntabwo ijya ikoza isoni umugaragu wayo kuko Daniel we kuko atigeze ahagarika gusenga Imana ye ni nacyo cyatumye Imana imukiza kugirango ikomeze kumuhesha icyubahiro ku mwami ndetse no kuri bagenzi be. Sibwo Daniel ajugunywe mu rwobo!( Daniel 6)

 

Dore rero ngo Imana igaragaze ugukomera kwayo maze marayika murinzi agende abumbe iminwa y’intare zishonje aho kumira Daniel umugaragu w’Imana ahibwo:

 

P  Ziramusama

P  Ziramubikira

P  Ziramworosa

P  Ziramubwira ziti Daniel gubwa neza mubwami bw’intare zishonje

 

Mu gitondo umwami arazinduka asanga Daniel ari mutaraga ariko jyewe natangajwe n’ijambo yamubwiye:

Umurongo wa 23 ’icyo gice: Imana yanjye yohereje Marayika wayo abumba iminwa y’intare ntacyo zantwaye  kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha,kandi nawe Nyagasani ntacyo nagucumuyeho.

 

Umwami ategeka kobakura Daniel mu rwobo  kandi anezezwa nuko amusanze ari muzima.

Umwami Dariyo igihe yajyaga kureba Daniel mu rwobo yagiye afite kwizera eudasanzwe kuko yamubwiye ati: Mbese uwiteka Imana yawe ukorera yabashije kugukiza?( 21). Dariyo yasaga nkuvugana n’umuntu muzima utagize icyo aba!!!Amen

 

Ibyo kandi bisa n’ibyo umwami mubi witwa SENAKERIBU wakanze abaturage b’I Yerusalemu akashaka kubica no kubateza impagarara hanyuma akagerekaho no gutuka Imana yabo>2Ngoma 32.15

Hezekiya  atakambira Imana ye maze ibakiza umwami mubi wa Ashuri. Iyo usomye neza mu 2Abami 19.35 uboma nanone uburyo Imana yohereje Marayika wayo Mikayeli akaza akica ingabo zose za Senakeribu maze ubwoko bw’Imana bugakira amaboko y’Abashuri. Mbega uziko na Senakeribu nawe yishwe n’abahungu be! Iyumvire nawe da! Igihano cy’Imana.

Imana dusenga irakomeye kandi ni iyo kwizerwa. Umupasitoro witwa Rick Warren wo mu itorero rya Saddleback muri Amerika yaranditse mu gitabo cye “ubuzima bufite intego” ati Imana ntigira ubwira ariko kandi ntikerererwa. Uzatabarwa ku mugaragaro kuko uwiteka akwishimira!

 

2.Ijambo nshaka ko tuvugaho nanone ni ijambo ry’impuhwe. Ndanezerewe cyane kuko Imana yaduhaye GOSAF ngo tuyinezererwemo ngo nudafite umwana azamubone muri GOSAF, udafite ababyeyi azababone muri GOSAF, udafite umugabo azamubone muri GOSAF, Udafite abavandimwe nawe ni uko, udafite inshuti,umugore,….

Kugira impuhwe rero ni kimwe mu bigufasha kubona uburyo Imana yakuremeye kugira icyo ukora igihe cyose ukiri ku isi. Ubu natangiye kwiga gutanga servisi ntashoboraga gutanga mbere kugirango uwo mutima w’impuhwe urusheho kumbamo.

Umusamariya mwiza ari mu rugendo yarahagaze maze afasha uwari yaguye mugico cy’abambuzi(Luka 10.35)

 

Ä    Arahagarara(atakaza igihe cye)

Ä    Aramwegera aramusindagiza

Ä    Aramuterura amwuriza indigobe ye wenyine [ndibwirako yari aremereye agomba kuba yarabize n’ibyuya,…]

Ä    Amujyana kwa muganga

Ä    Akoresha amafaranga ye

Ä    Aramutunga-aramugemurira

Ä    Akamusura kenshi

Ä    Nyamara nta gihembo cyangwa ingororano yari ateze kuri we!

Kugira impuhwe birakwiye  kugirango tubeho ubuzima bw’ubumuntu.

 

3.Ijambo rya 3 ribanziriza ijya nyuma ni Urukundo. Umuvugabutumwa umwe yaravuze ati umuntu uzasanga afite urukundo uzamenye ko afite itike yo kujya mu ijuru. Yewe ibyo mbigereranya na rwa rukundo rwa Dawidi na Yonatani ubwo Dawidi yahigwaga na Sawuli se wa Yonatani akaba na sebukwe wa Dawidi kuko yari yararongoye umukobwa we Mikali. Yewe Dawidi yakoze ibintu byiza atangaza Sawuli utarahwemaga kumuhiga ariko kandi bakikundanira na Yonatani! Turashaka kubaka inkingi z’urukundo muri GOSAF noneho na wawundi wari warabuze umukunda twebwe tuzamwikundira!

 

Data utubyara aradukunda kandi na Mama ni uko nawe aradukunda najye ndabakunda cyane kuko Imana yabaduhaye ho ababyeyi! Ntacyo bigeze banyima ni nayo mpamvu ngiye kubasaba ikintu gikomeye kandi cyoroshye imbere yanyu. Nibakinyima biraba ari ubwa mbere mu mateka yabo ko banyima icyo mbasabye kandi bagifite. Ni umugisha ko ari CANON kandi bisobanurwa ngo ushimwa mu itorero. Natwe twaramushimye ni nayo mpamvu twashatse ko atubera umuvugizi wa GOSAF ngo ajye atuvuganira mu bakuru aho abasha kugera hose!

 

Dawidi yakundanye na Yonatani karahava! Bibiliya ivuga neza iti: nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n’uwa Dawidi kandi Yonatani akamukunda nkuko yikunda!(1 Sam 18.1)

 

Umubyeyi wacu turamukunda kandi turashaka ko adukorera ibyo nyuma yuko tuzamugezaho imbanziriza mushinga ya GOSAF.

 

4.IJAMBO RYA NYUMA ariko kandi naryo rikomeye ni ineza. Ineza rero nayo irahebuje kuko iyo uyigize bisa nkaho uba wishyize muri Assurance y’Imana.

Iyo nsomye muri Rusi 3.1 mbonamo ukuntu Rusi yagiye ku mbuga ya Bowazi akamusaba kumuhungura. Nuko Nawomi nyirabukwe wa Rusi amugira inama nziza yo kujya ku mbuga ya Bowazi akora uko Nawomi yari yamubwiye.

 

U    Bowazi amaze kurya no kunjywa araryama kuko umutima we wari uguwe neza

U    Aryama iruhande rw’ikirundocy’imyaka

U    Rusi araza yomboka yorosora ibirenge bye araryama

U    Mu gicuku umugabo arashiguka

U    Areguka abona umugore aryamye ku birenge bye

U    Aramubaza ati uri nde?

U    Aramusubiza ati ndi umuja wawe Rusi

U    Nawe aranusubiza ati uhiriwe ku Uwiteka mukobwa wanjye kuko ineza werekanye none iruta iyo werekanye ubwa mbere kuko utashatse abasore naho baba bakene cg abatunzi. Witinya ndakugirira ibyo uvuze byose…

U    Nuko …..Bowazi ahungura Rusi babyara Obedi sekuru wa Dawidi.

Iyo nisomeye iyi nkuru intera na none kureba uburyo ijambo ry’imana rijya ryinjira mu mutima w’umunyabyaha rikawuhindura rwose. Nibutse indaya yitwaga RAHABU wakorewemo n’Imana maze agacumbikira abatasi. Reka tuhasome YOSUWA 2.1-21

 

UMUSOZO : MU BIRORI BY’UMWAMI AHASUWERUSI

 

Umwami yanezerewe cyane maze atumaho umugore we ngo aze amumurikire abandi bagabo bari bari aho kuko ngo yari mwiza cyane. Nababajwe ni uko VASHITI atari ukuntu ari mwiza maze niko gusuzugura Umwami bimuviramo gusendwa nuko ESITERI abyungukiramo>mbese nawe aho wari uzi ubwiza Imana yawe yaguhaye ? (Esther 1&2)

 

 

 

 

 


Good Samaritan Family

GOSAF – KIE

P.O Box 5039

KIGALI-RWANDA

Central Africa

Tel. 08897079

05147666

E-mail : goodsamaritanfamily.kie@gmail.com

 

ATTENDANCE LIST

 

NAMES

 BIRTH DATE

CHURCH

ADDRESSES

E-mail addresses

1. SIBOMANA Alphonse

1981

ANGLICAN

KIVURUGA-GAKENKE

sibomana-a@yahoo.fr

08812765

2. BIZIMANA Adrien

1986

ANGLICAN

MBAZI-HUYE

bizadriano@yahoo.fr

08784439

3. NIYONGIRA Léoncie

1989

ANGLICAN

MBAZI-HUYE

niyongiraleoncie@yahoo.fr

03277521

4. KAYIRANGA Théogène

1981

ANGLICAN

MBAZI-HUYE

theoskate@gmail.com

08457344

05147666

5. UWABIZERA Rosette

1987

CATHOLIC

GICUMBI-RUKOMO

plcrosette@gmail.com

03470877

6. MANISHIMWE John

1986

ANGLICAN

KIGOMA-NYANZA

Manjohn21@yahoo.com

Manjohn20@yahoo.fr

08897079

03003969

7. DUSINGIZIMANA Clémantine

1988

CATHOLIC

KINAZI-HUYE

cdusingizimana@yahoo.fr

03494220

8.AHISHAKIYE Cécile

1986

ADEPR

MBAZI-HUYE

03480288

9. RUGAMBAGE Violette

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Our Father
Now I pray that God, who gives love and peace, will be with you. Give each other a warm greeting. All of Gods people send their greetings. I pray that the Lord Jesus Christ will bless you and be kind to you! May God bless you with his love, and may the Holy Spirit join all your hearts together. (2 Corinthians 13.11-13, CEV
Access Through Prayer - Our Daily Bread
Meeting New Relatives
HAVING FUN IS NOT THE TOOL THAT CAN MAKE A STEP FOR LIE. THE FOCUS ON YOUR WORK AND THE TIME MANAGEMENT ARE THE LEADERS.
I AM TAKING TIME TO MAKE THESE MORE SPACIAL AND GREAT TOPICS TO DEVELOP IN ME. Having a friend has some great treasures to Men. Having a Advising one build a Compound lifestyle. Liers are everywhere, but a true friend has been found: Jesus Christ is. Have you ever have time with any like Him? I do not know you a bit but you can test this and tell me. I am having joy to be used in Serving God and stick with the Almighty, because He fights for me when I am troubled by this world, He saved me when I was in the Youthful Despair. Can you Just say? Can just take time and come accross? You will experience this with your own eyes.You can be a blessing to many people's lives.
Best Regards.
In Search of the Perfect Path
 
HELLO VISTOR, YOU ARE PART OF 1 visitors (4 hits) here today.
http://www.johnleemanishimwe.page.tl/ <> This website was created for free with Own-Free-Website.com. Would you also like to have your own website?
Sign up for free