Copyright ©2008
|
![]() |
|||||||||||
![]()
MUREKE TWIBERE ABASAMARIYA BEZA
Ubuzima burimo Yesu budukangurira kuba abahamya b’ukuri b’ijambo rye yadusigiye ryo guhumuriza abafite imitima itentebutse,gufasha imfubyi ndetse n,abapfakazi ndetse n’abatishoboye muri rusange.
UWITEKA AZI IMINSI Y’ABATUNGANYE, UMWANDU WABO UZAHORAHO ITEKA.NTIBAZAKORWA N’ISONI NU GIHE CY’IBYAGO, MU MINSI Y’INZARA BAZAHAZWA.ARIKO ABANYABYAHA BAZARIMBUKA, KANDI ABANZI B’UWITEKA BAZASHIRA NK’UBWIZA BW’URWURI, BAZARIMBUKA, BAZARIMBUKIRA MU MWOTSI (ZAB 37.18-20).
Ni byiza rero ko tugira umumaro mu itorero igihe tugihumeka kugirango tugarurire abantu kuri Yesu cyane tubafasha mu buryo bw’umwuka i.e tubasengera kandi tunabafasha kubaho mu buzima busanzwe bwa buri munsi.
Ibyo kuri twe ni ukwiteganiriza kuko ngo Uwiteka abibona nk’umubavu umuhumurira neza. N’ikimenyimenyi ni uko abakora batyo badashobora gukorwa n’isoni mu gihe cy’ibyago kandi no minsi y’inzara bahazwa nawe nkuko nabo bajya bahaza abandi. Abadakunda Uwiteka bo bazibagirana kandi nta mugabane bafite ku Mana. Bazarimubuka kandi barimbukire mu mwotsi !!!
AMATEKA Y’UMURYANGO
Umuryango watangiye mu mwaka wa 2003 mu kwezi k’Ukuboza ku munsi w’Umwami wacu Yesu wa 25 w’uko kwezi.
Watangijwe n’umusore n’inkumi bari bamaze kumva imbaraga zabo bakwiriye kuzikoreshereza Imana mu mirimo yo kugaragariza abantu bayo Urukundo.
Abo ni :
KAYIRANGA THEOGENE
MUKAMANA JEANNETTE
KAYITESI OLIVE
KAYIRANGWA REGINE
Abo baje kugenda biyongeraho abandi bantu kugeza aho baremye Chorale yitwa UMUSAMARIYA MWIZA.
Icyakora siko bose bagiye bagumamo harimo mwene data muzehe wacu wakuwe mu mubiri ariwe Rvd Rusatsi Oswald ndetse na mushiki wacu Bagirinka Renata_Imana ibahe iruhuko ridashira,ntidushidikanya ko hari umunsi umwe tuzongera tugafatanyiriza hamwe kuririmbira Uwiteka mu gitaramo cyo mu ijuru !
Umuyobozi w’Umuryango
Arabahamagarira abakunda gukora umurimo w’Imana mu mpano imana yabahaye zose ko ari kaze mu Musamariya Mwiza aho muzasanga ba papa,ba mama, bakuru bacu, barumuna bacu ndetse na bashiki bacu na basaza bacu.
INTEGO Z’UMURYANGO
ü Gufasha abatishoboye bari mu byiciro bitandukanye
ü Kuba ingingo zikomeye mu itorero
ü Gusenga no kubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo butandukanye(indirimbo,ibwirizabutumwa,imikino,amakinamico,indirimbo nyarwanda,…)
ü Gusura abakrisito cyane cyane abadaheruka mu rusengero.
IMFATIRO Z’UMURYANGO
· IMANA
· IMPUHWE
· URUKUNDO
· INEZA
IBYO UMURYANGO WIFUZA
KUGERAHO
Ø Kubaka inzu y’Umusamariya mwiza(GOSAF House)
Ø Gushinga ishuri ryigisha abanyamuryango ururimi rw’icyongereza(GOSAF School of Language)
Ø Ivugabutumwa mu matsinda mato( GOSAF Units of work)
Ø Umwambaro uranga Umunyamuryango w’Umusamariya mwiza
IMINSI MIKURU MU MURYANGO
v Umunsi wo kwakira ubutsinzi( SINAI PRAYER)
v Umunsi wo gusengera abarwayi(BETHESDA DAY)
v Umunsi wo KWIYIRIZA UBUSA(FASTING DAY)
v Umunsi w’amashimwe(THANKSGIVING DAY)
v UMUNSI WO GUSANGIRA(GETHSEMANE TEA)
Dufite urufatiro rukomeye kuri Bibiliya kandi twemera tudashidikanya ko icyo Imana idushakaho ariko tugira umumaro mu gihe gikwiye!
Kuba mu muryango w’Umusamariya mwiza ni nko kwakira visa yo gutura mu gihugu cyo mu ijuru.
Wari uziko se uyu muryango utabangamira andi mashyirahamwe cyangwa Imiryango wari urimo?
Ahubwo urayikomeza kandi ukagufasha kuyibamo neza mu mwuka ndetse no mubiri!
Ngaho rero nawe itaba karame uyu munsi wakiranywe urugwiro rwinshi mu muryango!!! AMEN! |
|
|||||||||||
![]() |